Rwamagana: Arashinja abanyerondo kumukubita bakamuca igufa ry'akaguru

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-09 14:37:10 Amakuru

Umugabo witwa Iriboneye Adidas uri mu kigero cy'imyaka 47 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Kamirindi, Akagari ka Rwiri, mu Mumurenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, arashyira mu majwi abanyerondo, abashinja kumukubita bikamuviramo kuvunika igufa ry'ikirenge.

Iriboneye mu kiganiro aherutse kugirana na BTN TV, yavuze ko abanyerondo bagiye bamusanze mu rugo rwe mu ijoro maze baramubyutsa bashaka kumujyana ku biro by'Umurenge wa Gahengeri arabyanga, abari baje ngo bafata umwanzuro wo kumukubita umwe muribo amuvuna igufwa.

Yagize ati: " Abanyerondo barangije bansanga iwanjye mu ijoro bavuga ko bashaka kunjyana ku Murenge, ndababwira ngo muranjyana gukora iki? Barambwira ngo abana baduhamagaye ngo urimo urabaraza hanze! Ndababwira ngo none ko bari mu nzu baryamye. Nkase ngo nsubire mu rugo, umunyerondo ankubita umutego, nikubita hasi ndavunika ."

Uyu mugabo yakomeje asobanura ko nyuma yo guhohoterwa bakamuvuna, yagiye kwivuza bagasanga yaravunitse igufwa ndetse ahabwa inyunganirangingo ku buryo amaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni n'Ibihumbi Magana Atanu(1,500,000 Frw) yivuza.

Iraboneye kandi yavuze ko yatanze ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige ariko ubu abanyerondo ashinja kumukubita bari kwidegembya bityo agasaba guhabwa ubutabera abomuhohoteye bagakurikiranwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, John Bosco Byaruhanga, ku murongo wa telefoni yabwiye BTN TV ko uwo muturage ikibazo cye ubuyobozi bwamusabye kukigeza kuri RIB. Ati: " Twahise tumugira inama yo kujya kuri RIB agatanga icyo kirego, ibindi biri mu maboko y’Ubugenzacyaha. Ibyo tugomba gukurikirana n’ukuntu arimo kwivuza".

Igihe iki kibazo kizaba cyavugitiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Gatera Alphonse/BTN TV i Rwamagana

Related Post