Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Nibwo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB cyashyize hanze itangazo ryemerera hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, naho kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bikaba byakora bigakesha.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025 ndetse ko kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Mu 2023 nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, utubyiniro na restaurants.
Guverinoma yafashe icyemezo ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bifunge saa Munani z’ijoro.
Ni umwanzuro ugamije kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda.
Leta yavuze kandi ko hari byinshi byashingiweho hafatwa icyo cyemezo birimo no gushyigikira gahunda ya Leta imaze iminsi itangiye yo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.