Ngoma: Umukecuru w'imyaka 86 yitabye Imana umurambo we uhinduka igicibwa-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-12 15:18:30 Amakuru

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024, Nibwo umukecuru w'imyaka 86 witwa Kambibi Pascasie wari ucumbitse mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Sakara, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma, yitabye Imana, ubuyobozi bw'umudugudu bubuza abaturage kumushyingura ndetse no kwangira umuryango kuzana umurambo mu rugo.

Umwana wa nyakwigendera witwa Mujawamariya Thanasie, yatangarije BTN TV ko ubwo nyina yafatwaga n'uburwayi bwa mbere bwamuhitanye, ngo umukuru w'Umudugudu wabo wa Kavumu witwa Jeanne ngo yashatse kenshi kumusohora mu nzu ngo amujugunye hanze afatanyije n'ukuriye umutekano witwa Enock bashinja nyina kuvuba imvura.

Amakuru akomeza gutangwa n'uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuyobozi bwakabaye bumufasha mu bihe bigoye, bwagerageje kumubuza amahwemo kugeza nubwo bwinjiriye ubuyobozi bw'ikimina uyu mukecuru yabagamo cya Dutabarane hanyuma ukuriye ikimina akabwirwa ko ntackintu bemerewe gufasha uyu muryango ndetse nyakwigendera yitabye Imana ubuyobozi bw'umudugudu bubwira icyo kimina ko butemerewe gushyinguza umurambo we kandi ko utemerewe kuzanywa mu rugo.

Yagzie ati" Twagaragujwe agati n'ubuyobozi bw'umudugudu kuva umubyeyi wanjye atangiye kurwara kugeza apfuye. Umuyobozi w'umudgudu na mutekano bigeze kuza mu rugo bashaka gusohora kungufu nyakwigendera ngo bamute hanze kuko batamushaka mu gace bayoboye bamushinja kuvuba imvura bityo rero abakabaye bamfasha mu bihe bigoye aba aribo bazonga ubuzima bwa mama kugeza ubwo apfuye".

Akomeza ati" Bagerageje kwinjirira ubuyobozi bw'ikimina cya Dutabarane mama wanjye yabagamo bubuza ubuyozi bwacyo kutuba hafi kuko ngo atari umuturage wabo".

Umuyobozi w'ikimina" Dutabarane" ku murongo wa telefoni, yabwiye BTN TV ati" Ubuyobozi bwaratugambaniye budutegeka ko tutemerewe gushyinguza umukecuru wacu kandi yari umunyamuryango ndetse anatangira kugihe umugabane we ndetse ubuyobozi bw'umudugudu buvuga ko ntarimbi rizatangwa ngo ashyingurwe".

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie kuri iki kibazo cy'umurambo wa nyakwigendera wamaganywe kure n'ubuyobozi bw'umudugudu, ku murongo wa telefoni, Icyo kibazo ntacyo twazi tuzi ariko tugiye kugikurikirana dukore ibishoboka byose nyakwindera ashyingurwe dore ko afite uburenganzira nk'ubw'abandi nk'Umunyarwanda".

Amakuru BTN yabashije kumenya ni uko umurambo wa nyakwigendera wari uri mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kirehe wavanyweyo ukaba washyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Gatera Alphonse/ BTN TV i Ngoma

Related Post