Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kabarore, Akagari ka Runyinya, mu Murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, hapfiriye umusore uri mu kigero cy'imyaka 22 ukekwaho gushaka kwiba ihene, yagerageza guhunga agahita yikubita hasi agapfa.
Umudamu akaba na nyirirugo bikekwa ko nyakwigendera yari yagiye kwiba ihene, yatangarije BTN TV ko ubwo bari bamaze kuryama nka Saa Tanu zo mu gicuku, bumvise abantu bacukura inzu yari irimo amatungo noneho umutware we abyumvise ahita asohoka hanze aratabaza, mu gutabaza hahise haza abantu birukanka ku bantu babiri bari bari kugerageza kwiba.
Yagize ati" Ubwo twari tumaze kuryama twumvise abantu bacukura akazu kararagamo ihene noneho umugabo wanjye abyumvise ahita asohoka hanze, agisohoka yakubitanye nabo ahita atabaza, abaturage baje birukanka kuri baba bantu bashakaga kutwiba gusa tuza gutungurwa no gusanga Petit yarimo tumubajije atubwira ko ari amashitani amutera akamutegeka kwiba".
Abandi baturage bo muri aka gace, babwiye BTN TV bati" Turaruhutse cyane rwose kuko twari tuzengerejwe n'iki gisambo cyaje kwiba kigahita gipfa nyuma yo kwikubita hasi ubwo cyageragezaga guhunga. Yaratujujujubije kuko n'eho hashize( ku wa Kabiri) yari yafunguwe nyuma yo guhekura nyina amafaranga, nkanjye aherutse kunyibira inkoko"
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, ku murongo wa telefoni, yahamirije umunyamakuru wa BTN TV iby'iyi nkuru y'incamugongo ndetse ko ntakiramenyekana kishe nyakwigendera.
Agira ati" Nibyo koko uwitwa Eric yapfuye, abaturage bavuze ko yari umujura ngo yagiye kwiba mu kazu karimo ihene baramutesha noneho agerageje kwiruka bamufatira mu gishanga gitandukanya Fumbwe na Rusororo gusa kubwo ibyago ahita apfa nyuma yo kwikubita hasi yubamye ahita ahwera".
SP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora ndetse ababeshejweho no kwiba iby'abandi bakabireka kuko ubujura ari icyaha gihanwa n'amategeko".
Andi makuru BTN yabashije kumenya nuko hatawe muri yombi abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera gusa abaturage bakavuga ko barenganyijwe.
Iradukunda Jeremie/BTN TV i Rwamagana