Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ryitwa ‘People Matters Kigali-Rwanda ryatangaje bidasubirwaho ibigo bizahatanira ibihembo bizatangwa ku mugoroba wo ku wa 20 Ukuboza 2024 muri Four Points by Sheraton Kigali, bizaba byarahize ibindi ku kwita neza ku bakozi babyo mu rwego rwo kurushaho guha agaciro abakozi no kubera ibindi urugero yaba yaba ari ibya Leta cyangwa ibyigenga .
Mu itangazo iri huriro " People Matters Kigali Rwanda" ryashyize hanze ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, rigaragaramo urutonde rw'ibigo bizahatanira ibihembo mu byiciro 10 birimo Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Isibo Group LTD ibarizwa Isibo Radio&TV, Kigali Marriott Hotel, Rwanda Red Cross, MTN Rwanda, Rwanda Trading Company, BRD, REG, Bank of Kigali,....
Abagize iri huriro "People Matters Kigali Rwanda" bagaragaza ko impamvu zituma umusaruro uba muke mu kigo runaka atari ukuba kidakora neza gusa, ko ahubwo bishobora no guturuka ku kuba abakozi bahugira mu gutekereza ku mikoreshereze y’umushara bigatuma badakora uko bikwiriye bityo bikaba byanatuma hari serivisi zitangwa mu buryo butanoze.
Murenzi Steven, Umuyobozi mukuru wa People Matters Kigali Rwanda akaba anashinzwe abakozi mu Kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, yashimiye cyane ibigo byatangiye kumva no guha agaciro k'abakozi bakoresha ndetse ko abantu nibitabwaho neza ubukungu, igihugu n'ubuzima bizatera imbere kuko yaba umukozi cyangwa umukoresha basenyeye umugozi umwe bitanga umusaruro mwiza.
Murenzi Steven uyobora People Matters Kigali Rwanda ashimira cyane abita ku bafata neza abakozi babo
Yagize ati" Mbere na mbere Ndashimira cyane ibigo bigira uruhare mu mibereho myiza y'abakozi babyo, uko bitabwaho yaba mu buryo bw'imishahara ndetse no mu buzima bwo mu mutwe kuko iyo umukozi cyangwa umukoresha basenyeye umugozi umwe bitanga umusaruro mwiza. Abantu nibitabwaho neza ubukungu, igihugu n'ubuzima bizatera imbere.
IRAKOZE Rachel wari uhagarariye Umuryango wita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Hub - mHub), agaruka ku mpamvu bashyigikiye "People Matters Kigali Rwanda" mu itangwa ry'ibihembo, yabwiye abanyamakuru ko abakozi mu nzego zigenga n'iza Leta bakunze kugaragaza ibibazo by’umuhangayiko (stress) baterwa n’ubwoba bw’uko bakwirukanwa mu kazi no kuba batazamurwa mu ntera ndetse ko bimwe mu bituma ubuzima bwo mu mutwe bw’abakozi butamera neza birimo ibibazo by’amikoro adahagije, inshingano z’imiryango, imiyoborere idahwitse y’aho bakora, guhindurirwa inshingano, gukorera kure y’imiryango yabo, itotezwa mu kazi, ivangura n’urwango, imibanire yo mu kazi rimwe na rimwe iteza ukutumvikana mu kazi, guhora umukozi afite akazi kenshi asabwa kurangiza vuba, ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwite bw’umukozi.
Irakoze Rachel wa mHub avuga ko umukozi iyo yitaweho atanga umusaruro mwiza
Agira ati" Mental Health Hub - mHub yashyigikiye ibi bihembo bya People Matters Kigali Rwanda kuko twese dushyize imbere ubuzima bwo mu mutwe bwa buri wese. Hari abakozi batinya kugaragaza ibibazo by’umuhangayiko (stress) baterwa n’ubwoba bw’uko bakwirukanwa mu kazi no kuba batazamurwa mu ntera,....."
Ibi bihembo bigiye gutangwa nyuma yo kwiyandikisha ndetse n'amatora hifashishijwe urubuga: www.peoplemattersrwanda.rw no kuri Email: peoplemattersrw@gmail.com.
Ibigo bizahatanira ibihembo byashyizwe atagaragara: