Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, Nibwo hatangiye kumenyekana inkuru y'urupfu rwa Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witabye Imana nyuma y'igihe gito yizihije isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 100.
Ni urupfu ruje nyuma yuko nyakwigendera wayoboye Amerika kuva mu 1977-1981 yari amaze igihe ahabwa ubuvuzi bugenewe abantu bari mu minsi yabo ya nyuma.
Ni amakuru yatangajwe n'abayobozi batandukanye barimo abayoboye Amerika, aho Joe Biden n’umugore we, Jill Biden bifatanyije n’umuryango wa Jimmy n’inshuti za Amerika muri rusange muri ibi bihe.
Mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko “Uyu munsi Amerika n’Isi batakaje uw’agaciro kanini, umunyapolitiki ukomeye akaba n’umuntu witangira abandi.”
Donald Trump uherutse gutorerwa kongera kuyobora Amerika, nawe abinyujije ku rubuga rwa Truth yunamiye Jimmy Carter, amushimira umusanzu we mu guteza imbere Amerika.
Ati “Jimmy yahuye n’ingorane zikomeye nk’umukuru w’igihugu mu bihe byari bikomereye Amerika ariko ntacyo atakoze kugira ngo ubuzima bw’Abanyamerika bose butere imbere. Ku bw’ibyo byose twese tumufitiye umwenda wo kubimushimira.”
Jimmy Carter ni we muntu wayoboye Amerika wari ukiriho ukuze kurusha abandi.
Yari amaze igihe kitari gito afite uburwayi butandukanye burimo na cancer y’uruhu izwi nka ‘melanoma’ yari yaratangiye no gufata ku bice by’ubwonko.
Jimmy Carter yahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri 1978, kubera kugeza Misiri na Israel ku biganiro by’amahoro bigatanga umusaruro.
Asize abana bane, Jack, Chip, Jeff na Amy; abuzukuru 11 n’abuzukuruza 14 nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter yapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize afite imyaka 96.