Ibyiza bikwiriye kwishimirwa, Ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo-Perezida Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-31 05:28:06 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, mu butumwa busoza umwaka wa 2024 yagarutse ku bihe by’ingenzi u Rwanda rwanyuzemo birimo ibyiza n’ibibi, ashimangira ko ibyiza bikwiriye kwishimirwa, ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo.

 
Perezida Kagame yashimiye byimazeyo abakora mu nzego z'ubuzima ubwo yagarukaga ku cyorezo cya Marburg giherutse kugaragara mu Rwanda, avuga ko ubu cyamaze gutsindwa kandi ko Leta y’u Rwanda yifatanyije n’imiryango yabuze ababo.

Yagize ati "Vuba aha bitari kera, habayemo ibitari byiza by’indwara yateye, ya Marburg, ihitana abantu, imiryango. Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe. Ariko icyo cyorezo nacyo cyagiye iruhande."

Yaboneyeho gushimira abaganga n’abandi bose bagize uruhare mu kurengera ubuzima muri ibyo bihe bikomeye, rimwe na rimwe bakabikora bashyize ubuzima bwabo mu kaga.

Ati "Ndashimira cyane abakora mu rwego rw’ubuzima, abakorerabushake, abitanze rwose. Hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira. Bakoresheje wa mutima, wa muco w’ubukotanyi, wa muco w’u Rwanda."

Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho n’u Rwanda bikwiriye kwishimirwa, kuko nabyo ari ingenzi mu buzima nkuko IGIHE kibitangaza.

Ati "Dukomeze kwishimira ibyiza byacu dukorera, dushyiramo ubushake, imbaraga n’ubushishozi, kandi igihe cyose kibonetse, tujye twishima pe! Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza [ahazaza]. Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha."

Gusa yanaboneyeho gutanga umuburo, avuga ko kwishima bitavuze kurangara, ati "Nitujya twishima, tujye dusigarana kwa kwirinda, kuri buri muntu, no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe."

Umukuru w’Igihugu yongeye kuvuga ko bidashoboka ko Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwirindira umutekano, ati "Ubushake bwo ntabwo ujya kubushakisha ahandi, turabufite pe, buhagije. Ibyo dushakisha ni amikoro...uko tugenda [tugana imbere] niko n’ayo mikoro agenda aboneka, ku buryo n’abumva ko bahungabanya umutekano, ngira ngo bagenda bamenya ko igihe cyabo kirabaze."

Related Post