Agasobanuye: HABIBU Igihangange uhamya ko afite inkoni yubutware akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-19 10:19:42 Imyidagaduro

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias?

IRAGENA Habibu umaze kuba ikimenyabose mu mwuga wo gusobanura filime zitandukanye akomeje kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga bitewe nudushya ari kuzana muri uyu mwuga.
Abakunze gukurikirana ibikorwa bye birimo amafilime asobanura bakunze kugaruka cyane ku izina akunda gushimangira cyane rimugaragaza nkigihangange muri uyu mwuga.

Hari abumva yiyita Igihangange bakamufata nkaho ari kuzanamo ubwiyemezi gusa ariko ubushakashatsi buherutse gukorwa na BTN bwakorewe ku bakunzi ba filime zisobanuwe mu kinyarwanda ba hano mu Rwanda bagiye bahurira ku kintu kimwe cyuko Habibu ari umusobanuzi mwiza kandi ugaragaza akazoza ibifatwa nkurugero rwiza kuri bagenzi be bahuje umwuga.

Ikindi cyagarutsweho cyane ni uburyo yitwara mu kazi ke aho bavuga ko avuga amagambo arimo uburere bitandukanye na bagenzi be bakunda gutunga agatoki aho baba bashinjwa amagambo nyandagazi.
Umwe mu bakunzi be wirinze kugaragaza imyirondoro ye mu itangazamakuru yahamirije BTN ko uyu musobanuzi yazanye impinduka zikomeye ku mpande zitandukanye cyane cyane mu ngo zubatse.
Yatangiye gusobanura filimi mu mpera za 2022 akaba yitegura gushyira ahagaragara indi filime izafasha byinshi abanyeshuri ubwo bazaba bari mu biruhuko yitwa DUY BENI ugenekereje mu kinyarwanda isobanura ngo Nyumva(Hear Me).

Inkuru iracyari kunozwa neza!!!!

Related Post