Ukraine yarashe bikomeye ikiraro cya Crimea cyayihuzaga na LEta yu Burusiya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-22 10:29:02 Amakuru

Ingabo za Ukraine zarashe ikiraro gihuza Ukraine n’u Burusiya, muri iri joro. iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera,dore ko umunsi kuwundi hagenda haba ibikorwa byangiza ibikorwa remezo n’ubuzima bw’abantu.

iki kiraro  gihuz Ukraine n’agace ka Crimea kometswe ku Burusiya mu minsi yashize.

Guverineri wa Crimea, Sergueï Aksionov kuri uyu wa Kane yatangaje ko iki kiraro cya Tchongar kiri mu Majyepfo ya Ukraine cyarashwe mu ijoro ariko ntawapfuye. Ingendo zakorwaga hifashishijwe iki kiraro zimuriwe ahandi.

Iki kiraro gihuza Crimea n’agace ka Kherson muri Ukraine, aka kakaba karigaruriwe n’igisirikare cy’u Burusiya.

Gusenya iki kiraro byatuma Ukraine itera intambwe yo kuzigarurira Crimea cyangwa kujya mu biganiro n’u Burusiya.

Nyuma y’isenyuka ry’ikiraro gihuza intara ya Crimea n’u Burusiya ryatewe n’inkongi yakomotse ku iturika ry’ikamyo y’amavuta umwaka ushize, abategetsi ba Ukraine batangaje ko icyo gikorwa ari intangiriro.

Related Post