Rutsiro: Umugore w'imyaka 28 yakubiswe n’inkuba ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-21 07:18:47 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Mata 2025, Nibwo inkuba yakubitiye umugore w'imyaka 28, mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Magaba, Umudugudu wa Gakomeye, ahita apfa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Izabayo, yakubiswe n'inkuba mu masaha ashyira Saa Saba z’amanywa nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabitangaje.

Ati "Uru rupfu rwatunguranye mu mvura yagwaga ubwo inkuba yakubitaga umudamu witwa Izabayo wari iwe mu rugo ahita apfa, yasize abana babiri n’umugabo."

Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti.

IGIHE dukesha iyi nkuru cyanditse ko umurambo wa nyakwigendera byari biteganyijwe ko ukurwa mu rugo rwe ukajyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Related Post