U Bwongereza bwafunze umunyapolitiki wo Nigeria ushinjwa gucuruza ingingo z’umubiri w’umuntu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-08 06:03:13 Amakuru

By dshmmnelias@gmail.com

Urukiko rwo mu Bwongereza ku wa Gatanu rwakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda, Umunya-Nigeria Ike Ekweremadu wahoze ari Visi Perezida wa Sena, wahamijwe icyaha cyo gucuruza ingingo z’umubiri w’umuntu.

Ike Ekweremadu n’umugore we ndetse n’umuganga wo muri Nigeria bahamijwe icyaha cyo gushaka gucuruza ingingo z’umuntu, nyuma yo kubeshya umwe mu bazunguzayi ko bamuboneye akazi mu Bwongereza kandi bashaka kumuvanamo impyiko yo guha umukobwa wabo wari urwariye mu Bwongereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko babeshye uwo muzunguzayi ko bamuboneye akazi mu Bwongereza, birangira yisanze kwa muganga aho bagombaga kumuvanamo impyiko.

Umwe mu baganga bari bagiye kumuvanamo impyiko yaje kubivumbura, arabihagarika ari nabwo uwo muzunguzayi yatorokaga akamara iminsi itatu arara hanze, mbere yo kugeza ikirego cye kuri Polisi.

Gutanga impyiko biremewe mu Bwongereza ariko bigakorwa ku bushake nta mafaranga cyangwa ibindi bihembo uwabikoze yasezeranyijwe.

Umukobwa wa Ekweremadu witwa Sonia ari na we yashakiraga impyiko, aracyari mu bitaro aho afite ikibazo cy’impyiko. Umuzunguzayi bashakaga ko atanga impyiko bari bamusezeranyije amadolari 8800, nubwo batamubwiye icyo bazayamuhera cy’ukuri.

Abanyapolitiki bo muri Nigeria barimo Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria bari bandikiye urukiko barusaba guha imbabazi Ekweremadu, ariko rwarabyirengagije.

Related Post