Iserukiramuco rizahuza abarimo Diamond, Davido na Tiwa Savage i Kigali ryitezweho ibidasanzwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-29 08:39:34 Imyidagaduro

I Kigali ku wa 13 Kanama 2023 hazaba iserukiramuco rizataramamo ibihangange muri muzika mu karere na Afurika Diamond, Davido, Tiwa Savage Intore Massamba n’umubyinnyi Sherri Silver.

Ni ibitaramo bizaba izuba riva mu gihe ubusanzwe abantu bamenyereye kwitabira ibitaramo usanga batekereza kubijyamo mu masaha akuze y’umugoroba, hari benshi bashobora kuzabyibeshyaho mu Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’ bakisanga bahura n’abavuye gucinya akadiho.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo agura ibihumbi 8Frw ku ya make, ibihumbi 12 Frw n’ibihumbi 15Frw bitewe n’imyanya ushaka kwicaramo.

Byitezwe ko igitaramo kizaba kiyobowe na Diamond muri iri serukiramuco kizatangira saa kumi z’umugoroba kirangire saa kumi n’ebyiri nk’uko bigaragara kuri gahunda y’iri serukiramuco yamaze gushyirwa hanze.

Uretse iki gitaramo ariko, ku wa 19 Kanama 2023 byitezwe ko abahanzi barimo Davido, Tiwa Savage, Tyla na Bruce Melodie bazaba basusurutsa abantu mu birori bizasoza ‘Giants of Africa’.

Aba bahanzi nabo bazatarama ku manywa y’ihangu cyane ko igitaramo cyabo kizaba kuva saa munani n’igice z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri iki gitaramo ho amatike yo kwinjira agurishwa ibihumbi 20Frw iya make, ibihumbi 25Frw n’ibihumbi 30Frw bitewe n’aho umuntu ashaka kwicara.

Ni ku nshuro ya mbere Tiwa Savage na Tyla bagiye gutaramira i Kigali, mu gihe Diamond uhaheruka mu 2019 amaze kuhataramira inshuro zirenze imwe, kimwe na Davido uhaheruka mu 2018.

Related Post