U Bwongereza bwateguje ibitero byiterabwoba bishobora kwibasira Uganda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-02 19:13:16 Amakuru

U Bwongereza bwaciriye amarenga abaturage babwo bari muri Uganda kwigengesera kuko muri icyo gihugu hashobora kugabwa igitero cy’iterabwoba.

Mu butumwa u Bwongereza bwahaye abenegihugu babwo batuye muri Uganda, bwateguje ko mu bice bikoraniramo abantu benshi hagiye kujya hashyirwa bariyeri ndetse no gusaka kwa hato na hato, kuko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja.

Abaturage b’u Bwongereza muri Uganda basabwe kwigengesera mu gihe bari mu ruhame kuko ariho abagaba ibitero by’iterabwoba bakunze kwifashisha.

Ubutumwa buvuga ko ibitero nibiramuka bibaye bishobora kugabwa ku bantu bose nta guteguza cyangwa se ababigabye bagatoranya ahahurira abanyamahanga.

U Bwongereza kandi bwavuze ko ku rwego mpuzamahanga hari gutegurwa ibitero bigamije kwibasira inyungu z’icyo gihugu.

Uganda iherutse kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba byagabwe mu Burengerazuba bw’igihugu ku ishuri ryisumbuye, aho banyeshuri 42 bishwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa ADF ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Related Post