Umuhanzikazi Madonna yasezerewe mu bitaro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-04 06:34:07 Imyidagaduro

Madonna Louise Ciccone, Umuhanzikazi w’icyamamare wari wajyanywe mu bitaro mu cyumweru gishize, yasezerewe n’abaganga asubira iwe mu rugo I New York, ndetse akaba ameze neza.

Mu cyumweru gishize tariki 24 Kamena, nibwo byatangajwe ko Madonna yajyanywe mu bitaro ndetse ashyirwa mu nzu y’indembe kubera gufatwa n’indwara ya “Bacterial Infection”.

Madonna akimara gushyirwa mu Bitaro abashinzwe kureberera inyungu ze bahise batangaza ko kubera ubwo burwayi atazashobora gukomeza bimwe mu bikorwa yari afite birimo n’ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’isi yise “Celebration Tour” yateganyaga muri uku kwezi.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo yise ‘La Isla Bonita’ yagombaga gutangirira ibi bitaramo bye mu mujyi wa Vancouver tariki 15 Nyakanga, agakomereza no mu mijyi irimo New York, Chicago, Miami, Washington, Houston, Los Angeles na Las Vegas.

Ibi bitaramo byari kuzageza mu Ukwakira, yari no kubikorera mu mujyi imwe n’imwe yo mu Burayi, harimo I Londres mu Bwongereza, kuri O2 Arena.

Guy Oseary, umaze igihe ahagarariye inyungu z’umuhanzikazi Madonna, yavuze ko namara gukira no kugarura imbaraga, ibi bitaramo bizasubukurwa umwaka utaha.

Uyu mugore w’imyaka 64, abo mu muryango we baganira n’ikinyamakuru cya Daily Mail, batangaje ko nta n’umwe wabonaga ko indwara yafashe Madonna yafata indi ntera bigatuma aremba mu buryo butunguranye.

“Mu minsi mike yari utambutse nta n’umwe wibazaga ko byagera kuri uru rwego, ndetse mu muryango twahise dutangira kubona ko bigiye kuba bibi. Twahisemo kubiceceka kugeza ku wa Gatandatu, kuko buri wese yari gutangira gutekereza ko agiye kumubura.”


Related Post