Mexique: Umuyobozi ukomeye yashyingiranwe n’ingona y’ingore

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-06 05:58:07 Amakuru

Umuyobozi w’Umujyi wo mu Majyepfo ya Mexique akomeje gutangaza benshi nyuma yo gushyingiranwa n’ingona-ngore mu byishimo by’agatangaza byatumaga anyuzamo akayisoma nk’ikimenyetso cyo kuyifuriza ibyiza.

Uyu mugabo witwa Víctor Hugo Sosa, ni we muyobozi w’Umujyi wa San Pedro Huamelula; yagaragaje urukundo akunda igikururanda cyiswe Alicia Adriana muri ibyo birori.

Yagize ati “Nemeye izi nshingano kuko dukundana; ni cyo cy’ingenzi, nta gushyingiranwa gushoboka hatabayeho gukundana. Turakundana ni yo mpamvu nemeye gushyingiranwa na ‘Princesse’.

Inkuru yanditswe na Journal de Montréal ivuga ko hashize imyaka 230 umugenzo nk’uyu w’uko umugabo ashyingiranwa n’ingona y’ingore ukorwa hizihizwa umunsi ubwoko bubiri bwo muri ako karere ari bwo bw’aba-Huaves n’aba-Chontales bwihuje binyuze mu ishyingirwa.

Bivugwa ko amakimbirane hagati y’imijyi yombi yashyizweho iherezo n’ubukwe bw’Umwami Chontal uhagarariwe n’umuyobozi w’umujyi muri iki gihe n’igikomangomakazi cya Huave cyongeye kwigaragaza mu mu bikururanda.

Ibi bikorwa na none hagamijwe gusaba imvura, uburumbuke, amahoro n’ibindi bintu byitwa ko ari byiza.

Iyi ngona-ngore yari yambitswe ikanzu y’urwererane nk’izo abageni basanzwe bambara ijyanwa ku biro bya Meya kugira ngo bashyingiranwe.

Nyuma yo gushyingiranwa, meya yabyinanye n’iyo ngona mu njyana y’umuziki gakondo muri ako gace.

Related Post