Umuriro watse hagati ya Nyatura Na FDLR zitorohewe na M23

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-07 06:25:12 Amakuru

?Umutwe wa M23 uri  watangiye urugamba rwo kwirukana tumwe mu duce twinshi Imitwe ishyigikiwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ari yo Wazalendo, CMC, Nyatura na FDLR.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Nyakanga 2023 Nibwo ihuriro ry’imitwe ikorana na FARDC ryagabye ibitero ku mutwe wa M23 muri Sheferi ya Bashali muri Gurupema ya Bwito.

Icyakora byasubijwe inyuma.

Inyeshyamba za Nyatura mbere y’uko zirukanwa ahitwa kw’Isinga zagerageje gutera no kwiba amatungo y’abaturage i Nyamitaba, bakubitwa inshuro n’abarwanyi ba M23 batabaye abaturage.

Uyu mutwe wa Nyatura ku munsi w’ejo ku wa gatatu wirukanwe ahitwa ku Muyange, Rushinga, ku Rugi no hafi yo ku Nturo.

Imidugudu yose ikikije Kilolirwe ariyo Kausa, Nyamitaba, Nyakariba na Kanzenze yose igenzurwa na M23.

Ibi bitandukanye n’ibimaze igihe bivugwa n’abanyamakuru bakoreshwa na Guverinoma ya Congo ko iri mu biganza bya Wazalendo.

M23 yafunze umuhanda mukuru wa Kitshanga uhuza uwo mujyi muto w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Related Post