Bruce Melodie wigeze gufungirwa mu Burundi yasubiyeyo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-07 14:29:38 Imyidagaduro

Bruce Melodie agiye gusubira i Burundi, igihugu aherutse guhuriramo n’uruva gusenya akahafungirwa.

Kuri iyi nshuro agiye kwitabira igitaramo yatumiwemo cyo gusoza irushanwa rya Primusic.

Ni irushanwa rihuza abanyempano mu muziki w’i Burundi, rizasorezwa i Gitega ku wa 30 Nyakanga 2023.

Umwe mu bategura iri rushanwa waganiiye na IGIHE dukesha iyi nkuru yemeje aya makuru yuko Bruce Melodie uariwe uzasoza irushanwa ryabo, bimaze igihe byaremejwe ni uko bitaratangazwa mu itangazamakuru ariko ni we twatumiye."

Bruce Melodie azaba asubiye i Burundi mu gihe mu 2022 ubwo aheruka muri iki gihugu yahahuriye n’uruva gusenya, atabwa muri yombi na Polisi nyuma y’ikirego yari yarezwe n’uwamushinjaga kumwambura.

Byari nyuma y’uko uyu muhanzi atumiwe mu gitaramo i Burundi, ntiyabasha kucyitabira bityo uwari wamutumiye ntibabasha kumvikana, kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kumurega bimuviramo gufungwa iminsi.

Uyu muririmbyi yari akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana aho yishyuzwaga n’uwitwa Toussaint Bankuwiha miliyoni 17 Frw, arimo avansi yari yahawe mbere yo kwitabira igitaramo ntajyeyo, ndetse n’igihombo abari bamutumiye batewe no kutitabira kwe.

Agitabwa muri yombi yishyuye uwo mwenda ariko uwamwishyuzaga ntiyanyurwa, ashaka n’indishyi. Icyakora, yaje kurekurwa akomeza ibitaramo bye i Burundi.

Uyu ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo igezweho i Burundi, cyane ko ’Inzoga n’ibebi’ yakoranye na Double Jay bafatanyije na Kirikou n’ubu ikiri guca ibintu. Aba bose bazahurira muri iki gitaramo.

Related Post