Kenya: Abantu babiri bapfiriye mu myigaragambyo iteye ubwoba

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-13 05:26:28 Amakuru

Ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 Nibwo abantu babiri bapfiriye mu myigaragambyo karundura yabaye muri Kenya ubwo abaturage bongeraga kwigabiza imihanda bamagana imisoro ihanitse n’ikuguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka.
Africa News dukesha iyi nkuru ivuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba ugera kuri batandatu nubwo nta nzego za Leta zirabyemeza.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Polisi mu murwa mukuru Nairobi, yagaragaye itera imyuka iryana mu maso abigaragambya batwikaga amapine, abandi batera amabuye.

Iyi myigaragambyo ni uruhererekane rw’imaze iminsi itumizwa na Raila Odinga utavuga rumwe na Leta, ashishikariza abaturage kwamagana Leta avuga ko itabitaho.

Kenya yugarijwe n’ubwiyongere bukabije bw’ibiciro ku masoko byazamutseho hafi 8%.
Inzego z’umutekano za Kenya zimaze igihe zishinjwa gukoresha ingufu z’umurengera no guhonyora uburenganzira bw’abigaragambya ari nabyo bivamo impfu za hato na hato

Related Post