Uyu mugore w’abana babiri ni uwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba amaze imyaka myinshi yikama amashereka afasha abana bagize ibibazo byo kuyabura cyane abavutse batagejeje igihe cyangwa abapfushije ababyeyi.
Guinness Des Records yatangaje ko uyu mugore kuva mu 2015 kugeza mu 2018 yikamye amashereka angana na litiro 1.599,68 yahawe abana bo hirya no hino ku Isi.
Elisabeth avuga ko aya mashereka bayabaze bagendeye ku yo yagiye atanga ahantu habugenewe hazwi nka ’milk bank’ gusa amaze imyaka icyenda atanga amashereka ye ku buntu mu gutabara ubuzima bw’abana ibihumbi mu bice bitandukanye by’Isi.
Uyu mugore yavuze ko yagize igitekerezo cyo gushyira imbaraga muri iki gikorwa ubwo yahuraga n’umwana witwa Joaquin wari ufite amezi atatu atabasha kubona amashereka.
Avuga ko yababajwe no kubona ukuntu se yari ahangayikishijwe no kumubonera amashereka yatangagaho 200$ ku munsi, ni bwo guhitamo kuyamuha ku buntu.
Elisabeth yatangaje ko umubiri we ufite umusemburo wa ’prolactin’ utuma haza amashereka menshi hari n’abavuga ko ari indwara yitwa ’hyperlactation syndrome’.
Yemeje ko ikimufasha kubona amashereka ari ukuba afite imashini igezweho yifashisha yikama.
Elisabeth yagaragaje ko nta kimushimisha nko kubona arengera ubuzima bw’abana ibihumbi abinyujije mu kubaha amashereka.