Niyo Bosco wari urembeye mu bitaro yorohewe asubira mu rugo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-17 11:22:12 Imyidagaduro

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023, Nibwo Umuhanzi rurangiranywa Niyo Bosco yavuye mu bitaro nyuma y’amasaha make ajyanywe kwa muganga arembye.

Uyu muhanzi yashyize hanze amafoto n’amashusho ari mu bitaro ndetse ahamya ko mu myaka itandatu ishize ari ubwa mbere afashwe n’uburwayi bwatumye ajyanwa kwa muganga.

Uyu muhanzi wasabaga amasengesho inshuti ze n’abakunzi be, amakuru ahari ahamya ko yari yashyizwe hasi n’indwara ya Malaria nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Amakuru y’abari hafi y’uyu muhanzi ni uko nyuma y’amasaha ane yitabwaho n’abaganga muri mu bitaro biri mu Karere ka Kicukiro, yaje gutaha ubu akaba ari gufatira imiti mu rugo.

Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake, afite indirimbo zirimo Piya puresha, Ubigenza ute, Ishyano, Seka n’izindi nyinshi.

Related Post