Kenya: Ibice bimwe by’imirambo y’abakirisitu bishwe n’inzara bagiye kwiyiriza byateje impagarara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-09 10:32:06 Amakuru

Nyuma yuko hari imirambo y’abakirisitu bivugwa ko bishwe n’inzara bagiye kwiyiriza isanzwe mu ishyamba mu Burasirazuba bwa Kenya, Polisi ya Kenya yatangaje ko hari bimwe mu bice by’imubiri yayo batabashije.



Imibiri y’aba baturage imaze iminsi ivumburwa mu ishyamba basengeragamo, bigakekwa ko Paul Mackenzie na mugenzi we Ezekiel Odero babifitemo uruhare.


Polisi ya Kenya yashyikirije urukiko inyandiko nshya zisaba ko mu birego aba bapasiteri bashinjwa, hajyamo n’icyo guca no gucuruza ingingo zimwe na zimwe z’umubiri, kuko hari ibice bimwe na bimwe batabashije kubona ku mirambo.


Iki kibazo cy’abayoboke basaga ijana bagiye bapfa bagiye kwiyiriza nka zimwe mu nyigisho bahabwaga na Paul Mackenzie wari usigaye akorera amasengesho mu ishyamba rya Shakahola aho iyo mibiri yasanzwe.

Mu nyigisho yatangaga, ngo harimo izabwiraga abakirisito ko kugira ngo bazabone ijuru bakwiriye kwiyiriza kugeza bapfuye.

Polisi yatangaje ko nubwo imibiri isaga ijana imaze kuboneka y’abapfuye, baracyakeka ko hari indi itaraboneka yagiye ishyingurwa mu bice bitandukanye.

Inzego z’iperereza muri Kenya zamaze no kwinjira mu makuru ya konti za banki za Mackenzie kugira ngo bamenye neza aho amafaranga yakiraga yaturukaga n’icyo yabaga aje kumara.

Iperereza ry’ibanze ryerekana ko kuri izo konti hanyuzwagaho amafaranga menshi, bikekwa ko ari abakirisitu bayashyiragaho nyuma yo gushukwa na Mackenzie.

Related Post