Sinema: Ibyihariye ku masezerano yasinywe hagati ya Federasiyo ya sinema mu Rwanda na East African University

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-21 05:54:33 Imyidagaduro

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Federasiyo ya sinema mu Rwanda ndetse na Kaminuza ya East Africa University bagiranye amasezerano yo gukorana bya hafi ku bijyanye na Sinema ku wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023.

Nyuma yo gusinyana aya masezerano, Ndahiro Willy uyobora Federasiyo ya sinema mu Rwanda yavuze ko ari amasezerano y’imikoranire hagati yabo n’iyi Kaminuza iri mu zikomeye zifite amasomo ya sinema.

Ati “Ubusanzwe iyi kaminuza yigisha ibijyanye na sinema, urumva ko hari ibyo twakenera gukorana kuri ubu amasezerano twagiranye ni ayo gukorana mu bikorwa byo guteza imbere iki gice cy’imyidagaduro.”

Yakomeje agira ati “Ibaze ko ubu wenda tugiye gutangira kugira abantu bakora sinema ariko baranabyize muri kaminuza, ni amasezerano azadufasha kuzamura ubumenyi muri sinema ariko hari n’ibindi bikorwa binyuranye.”

Ndahiro ahamya ko uretse ibi ariko mu byo bemeranyije n’iyi kaminuza harimo no kuba yajya yakira abasanzwe bakora sinema bakaba bakarishya ubwenge bwabo, hakaba n’abashobora kuzishyurirwa amasomo bakiga muri Kaminuza ibijyanye n’uyu mwuga nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post