Perezida Museveni na Gen Muhoozi barezwe bu Rukiko Mpuzamahanga bashinjwa ikintu giteye ubwoba

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-24 07:03:56 Amakuru

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni n’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba barezwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu Buholandi  nUmushinjacyaha witwa Bruce Afran bashinjwa gukorera ibya mfura mbi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Si aba bayobozi bakomeye gusa barezwe kuko hari abandi bagaragara ku rutonde rw’abantu 26 barimo abasirikare bakuru b’iki gihugu  n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ku rundi ruhande, BBC ivuga ko hari abantu 200 bavuga ko bakorewe ibya mfura mbi ndetse ngo n’imwe mu myanya yabo y’uburumbuke yarangijwe.

Wa mushinjacyaha kandi yabwiye The Monitor( yandikirwa muri Uganda) ko urukiko niruramuka ruhaye agaciro ibirero bye, hari abandi bantu bazisanga imbere y’ubutabera barimo n’abapolisi bakuru muri Polisi ya Uganda.

Umwe mu banyamategeko bo muri Uganda witwa Kiryowa Kiwanuka aherutse kubwira itangazamakuru ko bitari ngombwa ko hahita baregerwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, kuko n’inkiko z’imbere mu gihugu zishobora kuburanisha urwo rubanza.

Kiwanuka ati: “ICC mu bisanzwe ni urukiko rwa nyuma ruca imanza zivuye mu bihugu biyigize mu gihe zitaracibwa cyangwa mu gihe ibyo bihugu bidashobora guca izo manza.”

Nawe avuga ko iby’ibyo birego yabyumvise kandi ngo biri gutangwa n’umushinjacyaha w’umugore uba muri Amerika.

Ibirego by’uwo mushinjacyaha bishingiye kubyo avuga ko byakorewe abatavuga rumwe na Leta ya Kampala mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Uganda yabaye mu mwaka wa 2021.

Kiwanuka avuga ko kuri ibyo birego, hari iperereza ryakorewe muri Uganda bamwe barafatwa bagezwa imbere y’amategeko.

Related Post