Drake yatangaje impamvu zituma adakora ubukwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-26 18:51:35 Imyidagaduro

Aubrey Graham, umuraperi w’Umunya-Canada wamamaye ku izina rya Drake, wigeze kukanyuzaho na Rihanna, yashyize avuga ikimutera kudashaka umugore mu kwirinda kumubabaza.

Drake w’imyaka 36, yabigarutse ubwo yari mu kiganiro ‘The Really Good Podcast’, abazwa impamvu atararushinga kandi ntacyo abuze, cyane ko ubushobozi nabwo abufite.

Uyu muraperi watsindiye ibihembo 5 bya Grammy Awards, yavuze ko icyo kibazo akibazwa inshuro nyinshi, by’umwihariko n’abo mu muryango we.

Drake yagize ati “Si mwe mwenyine mumbaza iki kibazo, kuko n’umuryango wanjye harimo ababimbaza.”

Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru ituma adashaka gushinga urugo, ari uko atifuza kugira uwo azababaza mu rukundo.

Yagize ati “Sinifuza gukora ubukwe kuko nanga kuzagira umuntu mbabaza.”

Ubwo bahinduraga ingingo bakamubaza umugore yumva yifuza uko yaba ameze, cyangwa yifuza ko yamubera umugore, Drake yavuze ko aramutse ahisemo atashaka icyamamare cyangwa se umuntu uzwi.

Ati “Birashoboka ko nshobora kuzakora ubukwe ariko ngashaka umuntu utari icyamamare, abantu b’ibyamamare kuko nibo baba bateye amatsiko. Abantu bazwi ntabwo baba bateye amatsiko.”

Mu bihe bitandukanye uyu muraperi, ubuzima abayemo nk’icyamamare butamwemerera gushaka umugore agahitamo kujya yishimishanya n’inkumi ariko bitagiye kure, yagiye akundana n’abakobwa batandukanye.

Uwavuzwe cyane ni Rihanna, bakundanyeho mu 2009 mu kwezi k’Ukwakira ariko baza gutandukana nyuma y’umwaka umwe.


Related Post