Amerika: Akurikiranyweho kwica umugabo we mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-27 06:43:39 Amakuru

Umugore witwa Taylor Denise Schabusiness, w’imyaka 25 wo mu Mujyi wa Green Bay i Wisconsin muri Amerika, yagejejwe imbere y’ubutabera ngo aburanishwe ku cyaha acyekwaho cyo kwica urw’agashinyaguro umukunzi we yari afite ku ruhande.

Ku wa 25 Nyakanga 2023, Dail Mail yatangaje ko uwo mugore ashinjwa ibyaha birimo kwica uwo musore witwa Shad Thyrion wari ufite imyaka 24, umurambo we ukawukatamo ibice akabijugunya ahantu hatandukanye.

Umutwe we n’igice cy’imyanya ye y’ibanga byasanzwe mu ndobo, ibindi bibonwa mu nzu yabanagamo na nyina, hanze yayo ndetse no mu modoka.

Shad Thyrion yishwe muri Gashyantare 2022, Polisi ihabwa amakuru na nyina witwa Tara Pakanich ndetse n’umukunzi we Steve Hendricks.

Nyina w’uwo muhungu yavuze ko hari mu ma saa Cyenda z’urukerera ubwo yakangurwaga n’imodoka yasohotse mu rugo rwe, ajya kureba ko ari Schabusiness utashye kuko yari yiriranwe n’umuhungu we, yagera hanze akabura umuntu.

Pakanich yageze hanze akomeza kureba ko yanabona umuhungu we, aza kugera ku ndobo yari iteretse hafi aho ayipfunduye abonamo umutwe we.

Tara Pakanich n’umukunzi we bahise batabaza Polisi ihita ishakisha Taylor Denise Schabusiness imuta muri yombi, ndetse afatanwa imyenda yambaye n’ibiganza bye byuzuyeho amaraso.

Nyina w’uwo muhungu ubwo yatangaga ikirego yavuze ko ubwo umwana we yicwaga yari yiririranwe na Schabusiness, ndetse iperereza rikagaragaza ko yamwishe ubwo bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kandi ushinjwa na we arabyemera.

Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko ku wa Mbere w’iki cyumweru birimo amafoto y’ibikapu byashyizwemo bimwe mu bice by’umurambo w’uwo musore, aya matela yuzuyeho amaraso n’amashusho yafashwe na Polisi, akuwe kuri camera iri hanze y’urugo uwo musore yiciwemo aho yagaragaje ibice bitandukanye by’umubiri we byajugunywe hanze.

Ubushinjacyaha bushinja Taylor Denise Schabusiness kwifashisha Thyrion mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina nyuma yo kumuha ibiyobyabwenge birimo n’imiti yifashishwa mu kongerera imbaraga abatera akabariro nyuma akamwica amutsikamiye ku ijosi ku buryo atabasha guhumeka.

Taylor Schabusiness usanzwe ufite umugabo n’umwana, mu kwiregura kwe yemeye ibyo byaha anavuga ko ibice by’umubiri w’uwo musore yateganyaga kubitwara nyuma yo kumwica, ariko bikamutera ubute kuko yanakoze ubwo bwicanyi atabiteguye.

Ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi ndengakamere gishobora guhanishwa igifungo cya burundu cyangwa se agahanishwa igihano cy’urupfu, gushinyagurira umurambo n’icyaha cyo gukorera undi ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse kuva yatangira kuburanishwa nta na rimwe yari yagaragaza ko yicuza ibyo byaha.

Related Post