Hasohotse raporo itabariza abana bo muri Afurika bangana na m16,5

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-09 14:26:11 Amakuru

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Gicurasi 2023 Hasohotse raporo ya Banki y’Isi yatabarije abana basaga miliyoni 16,5 muri Afurika y’Iburengerazuba bugarijwe n’inzara kubera kubura ibiribwa n’ibiciro bikomeje kwiyongera ku masoko.

Raporo ya Banki y’Isi yashyizwe hanze ku wa Mbere yagaragaje ko muri rusange abana miliyoni 29,5 aribo bugarijwe n’inzara ku Isi ariko ko bikabije cyane muri Afurika y’Iburengerazuba.

Inzara n’ingaruka z’imirire mibi zigaragara cyane mu bihugu nka Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritanie na Niger.

Imwe mu mpamvu yatunzwe agatoki harimo imvururu zimaze igihe muri ako gace, imihindagurikire y’ibihe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko, bituma imiryango myinshi itabona ibyo kurya.

Nko ku bijyanye n’ibiciro bihanitse ku masoko, Banki y’Isi yatangaje ko mu myaka itanu ishize biyongereyeho hagati ya 25 % na 40%.

Kubera ubwo bwiyongere, Banki y’Isi ivuga ko ingo nyinshi zitagifite ubushobozi bwo guhaha ibiribwa bya ngombwa cyangwa se bihagije, ingaruka za mbere zikagera ku bana.

Iyi banki yagaragaje ko ibintu bishobora kuzarushaho kuba bibi ku Mugabane wa Afurika biturutse ku mvururu zikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani, aho abavuye mu byabo bashobora kuba benshi.

Related Post