Producer Junior Multisystem yitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-27 18:51:00 Imyidagaduro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023, Nibwo hamenyekanye inkuru mbi yurupfu rwa Junior Multisystem uri mu ba Producers bakomeye umuziki w’u Rwanda wagize.

Junior Multisystem yari amaze igihe ari mu bihe bitamworoheye byatewe n’uburwayi bumurembeje bwaturutse ku mpanuka yakoze agacibwa akaboko mu 2019.

Umwe mu bantu bari mu Bitaro bya Nyarugenge ubwo Junior Multisystem yitabaga Imana yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yageze ku bitaro arembye bagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko biranga birangira yitabye Imana.

Uyu mugabo ni umwe mu batangiye umwuga wo gutunganya indirimbo mu myaka yo hambere kuva mu 2009 akirangiza amashuri yisumbuye.

Ni umwuga yahariye ubuzima bwe bwose kuko nyuma y’umwaka umwe awutangiye yari amaze kurambagizwa na F2K Studio yari igezweho icyo gihe ahahurira na Producer Lick Lick wanahamukuye amujyana muri Unlimitted Records mu 2011.

Junior Multisystem ni umwe mu barambitse ibiganza ku ndirimbo zifatwa nk’iz’ibihe byose kuri bamwe mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Yakoze indirimbo zirimo "Umwanzuro" ya Urban Boys, “Niko nabaye” ya DJ Zizou, “I’m Back” ya Jay C na Bruce Melodie, "Ntujya unkinisha" ya Bruce Melodie, "Too much", "Ndacyariho" ya Jay Polly, "Byarakomeye" ya Butera Knowless, “Uh Lala” ya King James, “Ku bwawe” ya Uncle Austin na “Ndaje” ya The Ben.

Related Post