Ubwongereza: Umuryango w’abayisilamu ba Ahmadiyya ku Isi watangiye igiterane cy’iminsi itatu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-28 06:33:59 Amakuru

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, Nibwo Umuryango w’abayisilamu ba Ahmadiyya ku Isi uri butangire igiterane ngarukamwaka cy’iminsi itatu cyiswe Jalsa Salana kizaba kiba ku nshuro ya 57, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano wabo n’Imana kizarangira ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023.

Iki igiterane cy’uyu mwaka kiritabirwa n’abantu 50,000 kikaba kibera mu mujyi wa Hampshire mu Bwongereza aho icyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye.

Jalsa Salana ni igiterane ngarukamwaka cy’abayisilamu bo mu muryango w’ab-Ahmadiyya cyari gisanzwe gihuza abantu hafi 40.000 baturutse mu bihugu 115 byo ku Isi, harimo abayobozi batandukanye, abadiplomate, abayobozi b’ayandi madini.

Kiyoborwa n’umuyobozi mukuru w’uyu muryango ku Isi, Hazrat Mirza Masroor Ahmad, ndetse agatanga ubutumwa mu minsi itatu yose y’igiterane.

Uyu muryango w’abayisilamu baba Ahmadiyya ufite abayoboke mu bihugu birenze 250 harimo n’u Rwanda, ukaba ari umwe mu bice by ’abayisilamu ku Isi kimwe nkuko havugwa aba-Sunni n’aba Shia.


Watangiye mu 1889 utangijwe na Hazrat Mirza Ghulam Ahmad ahitwa Qadian mu Buhinde, ugenda waguka ugera no mu bindi bihugu ndetse igiterane cya mbere (Jalsa Salana) cy’aba bayisilamu cyabaye mu 1891 cyitabirwa n’abantu 75.

Kubera ibibazo by’amadini n’imyizerere mu Buhinde, abayisilimu babaga muri iki gihugu bagiye kuba muri Pakistan, uyu muryango wimukirayo na bwo haza kuba ibibazo byatumye uyu muryango wa Ahmadiyya wimurira icyicaro cyayo mu Bwongereza mu 1984, ubwo umuyobozi wayo mu rwego rw’isi yahimukiraga.

Umusigiti wa mbere mu Bwongereza ukaba warubatswe 1913 ubu ukaba ufite amashami agera mu 130 ku Isi hose.

Jalsa Salana iba buri mwaka mu bihugu bitandukanye nka Ghana, Nigeria, u Budage, u Busuwisi, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Fiji, Bangaldesh, Australia, Singapore, u Buyapani n’ahandi.

Ku bayoboke batitabiriye iki Giterane bagikurikira binyuze ku ma Televiziyo atandukanye arimo ayo mu Rwanda nka BTN TV, Bplus TV( Startimes ni kuri shene ya 127) na Ahupa Visual Radio(startimes ni kuri shene ya 129) zikinyuzaho bitewe nuko abakozi bayo baba bari aho iki giterane kiri kubera( LiveStreaming).

Related Post