Ubuholandi: Imodoka zikoresha amashanyarazi zafashwe n’Inkongi mu bwato bwari bupakiye 3000

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-28 21:05:53 Amakuru

Ikibazo cyubwato bwari bwikoreye imodoka 3000 gikomeje guteza impungenge abatuye mu Buholandi ndetse nibindi bihugu bihana imbibi.

Ni impanuka yabereye mu gice gituriyemo inyoni nyinshi k’uburyo abahanga mu bidukikije bavuga ko kuzimya uruyiya muriro bigomba kwitonderwa kugira ngo batangiza aho izo nyoni ziba.

Ubwato bwahuye n’iki kibazo bwitwa The Fremantle Highway bukaba bwavaga mu Budage ahitwa Bremerhaven bugana muri Singapore.

Ikindi giteye inkeke ni uko buriya bwato buhiye bugashira byarushaho kwangiza amazi  y’aho bwahiriye.

Umwe mu bantu bari baburimo yabuguyemo ariko abandi baratabarwa.

Nta mpamvu yateye uyu muriro iratangazwa.

Hagati aho Associated Press yanditse ko muri ziriya modoka harimo iz’amashanyarazi.

Related Post