Ubwongereza: Iterambere ryabagore ryagarutsweho mu iteraniro ryumunsi wa Kabiri ryUmuryango wa Ahmadyya ku Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-29 19:16:09 Amakuru

Kuva kuwa gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023 mu Bwongereza  mu mujyi wa Alton Umuryango wabayisilamu ba Ahmadia ku Isi watangiye igiterane ngarukamwaka cyiminsi itatu.

Iki giterane cyiswe Jalsa Salana kiri kuba ku nshuro ya 57 mu rwego rwo kurushaho umurongo wikiremwa muntu hamwe nImana no guhuriza hamwe abanyamuryango mu buryo bwa kivandimwe.

Kuwa wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga wari umunsi wa kabiri waranzwe nImbwirwaruhame nyinshi zijyanye no kwizera zatanzwe umunsi wose n’abayobozi bakuru bUmuryango wabayisilamu ba Ahmadiyya ubutumwa bwindamutso nabwo bwatanzwe nabanyacyubahiro benshi ndetse nabantu bakomeye baturutse hirya no hino ku isi.

Mu kiganiro mbwirwa ruhame cyatanzwe na Nyiricyubahiro Hazrat Mirza Masroor Ahmad umuyobozi wumuryango wabayisilamu wa Ahmadiyya ku isi yose kibanze cyane ku bagore.


Yagaragaje ishusho yerekana iterambere ryabaturage mu bice byinshi mu gihe cyamezi 12 ashize.

Iki Giterane cyuyu mwaka kitabiriwe nabantu bagera ku 50000 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yisi birimo nu Rwanda.

Kubera ibibazo byamadini nimyizerere mu Buhinde abayisilimu babaga muri iki gihugu bagiye kuba muri Pakistan uyu muryango wimukirayo na bwo haza kuba ibibazo byatumye uyu muryango wa Ahmadia wimurira icyicaro cyayo mu Bwongereza mu 1984 ubwo umuyobozi wayo mu rwego rwIsi yahimukiraga
Umusigiti wa mbere mu Bwongereza ukaba warubatswe 1913 ubu ukaba ufite amashami arenga 100 ku Isi hose.

Ku bayoboke batitabiriye iki Giterane bagikurikira binyuze ku ma Televiziyo atandukanye arimo nayo mu Rwanda nka BTN TV Bplus TV na Ahupa Visual Radio  bitewe nuko mu Rwanda hari abayoboke buyu muryango benshi
Biteganyijwe ko iri teraniro ryiminsi itatu rizasozwa ku cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023

Related Post