BK Arena igiye gutamiramo umuraperi ukomeye wo mu Bufaransa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-30 00:08:42 Imyidagaduro

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, Nibwo abari bukurikirane umukino uhuza Angola n’u Rwanda bari butaramirwe nUmuraperi ukomeye mu Bufaransa mu mikino ya AfroBasket ikomeje kubera muri BK Arena.

Si ubwa mbere uyu muraperi akandagira mu rwanda kuko yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2022 ubwo yari yitabiraga Iserukiramuco rya ’Africa in colors’ igitaramo yarangije benshi batabishaka kuko bari bakimunyotewe.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yaririmbye indirimbo zakunzwe nka Quand je partirai, Paname Boss, Tous les mêmes, Fierté, Case Départ na Ma Meilleure yafatanyije na Zaho.

Ubwo aheruka i Kigali yahamije ko yishimiye uko yakiriwe, avuga ko Perezida Paul Kagame akwiriye icyubahiro kubwo guteza imbere u Rwanda.

Aganira n’itangazamakuru, La Fouine ubwo aheruka i Kigali yavuze ko ikintu cya mbere yishimiye ari ukubona ukuntu u Rwanda ari igihugu cyiza, kandi giteye imbere, yibaza uko iterambere abona ryashoboye kugerwaho mu gihe gito ishize ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Related Post