Colombia: Polisi yataye muri yombi umuhungu wa Perezida akurikiranyweho kwigwizaho imitungo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-30 08:18:14 Amakuru

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, Nibwo umuhungu wa Perezida, Nicolas Petro yatawe muri yombi na Polisi ya Colombia akurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikekwa ko yakoze umwaka ushize mu bihe byo gutegura amatora.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri iki gihugu byatangaje ko Nicolas Petro n’umugore we Daysuris Vazquez bajyanywe mu kasho bitegetswe n’urukiko rwo muri Bogota.

Byatangaje ko nibagezwa imbere y’umucamanza, abashinjacyaha bazabasabira gufungwa by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha by’iyezandonke bakurikiranweho.

Perezida Gustavo Petro, akoresheje imbuga nkoranyambaga, yatangaje ko atazivanga mu iperereza.

Ati “Nk’umuntu ku giti cye kandi w’umubyeyi, birambabaje kubona umwe mu bahungu banjye ajyanwe muri gereza. Nka Perezida wa Repubulika, nijeje Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru ko bigomba gukorana ubwisanzure nk’uko biteganyijwe n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko yifuriza umuhungu we amahirwe no gukomera.

Itabwa muri yombi rya Nicolas Petro ryaciye igikuba muri guverinoma mu gihe yari yakiriye neza ibikorwa by’iperereza ubwo byatangiraga muri Werurwe. Icyo gihe yavugaga ko ibirego by’uko yakiriye amafaranga yavuye mu bacuruzi b’ibiyobyabwenge nta shingiro bifite.

Related Post