Pakistan: Abantu 44 bapfiriye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-31 07:49:59 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2023 Nibwo abantu 44 bapfiriye mu gitero cyagabwe n’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu, abandi barenga 100 barakomereka  bari ahari hakoraniye inama y’abayoboke b’ishyaka muri Pakistan.

Umwiyahuzi wagabye iki igitero yashakaga guhitana abo mu ishyaka rya Jamiat Ulema-e-Islam-F (JUI-F), ryiyunze n’iriri ku butegetsi bari bateraniye mu Majyaruguru ya Pakistan.

Amakuru avuga ko mbere gupfa kwabo kwatewe no kubura aho bahosohokera nyuma yo kubura uko basohoka mu ihema ryari ryabagwiriye rikabapfuka bigatuma babura aho bahungira.

Abarokotse ariko bavuze ko babonye imirambo y’abantu batakaje bimwe mu bice by’umubiri wabo muri iryo hema nkuko France24 ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Kugeza ubu ntawe urigamba iki gitero

Related Post