Stromae yongeye guhagarika ibitaramo byo kumurika album ‘Multitude’

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-10 06:30:53 Imyidagaduro

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Rurangiranwa Paul van Haver [Stromae] yatangaje ko yahagaritse ibitaramo byose bimurika album nshya yise ‘Multitude’ byari kugeza mu Ukuboza 2023 avuga ko akeneye kuruhuka bihagije.

Mu ntangiriro za Mata nabwo uyu muhanzi w’imyaka 38 yahagaritse ibitaramo 14 yari afite muri Mata na Gicurasi 2023, bivugwa ko yaba afite umunaniro ukabije (stress).

Icyo gihe yasezeranyije abakunzi be ko azagaruka ku rubyiniro muri Kamena 2023 ataramira mu mijyi irimo Brussels, Lille na Paris.

Stromae avuga ko kuri ubu ari mu bihe bitamworoheye ndetse ko atakomeza ibi bitaramo.


Mu butumwa yageneye abakunzi be yagize ati "Njye n’itsinda ry’abaganga twari kumwe twari twizeye ko nzakira vuba nkagaruka mu kazi nkababona vuba bishoboka."

"Ikibabaje ni uko ngomba kwemera nkafata igihe cyo kuruhuka kizaba kirekire kuruta uko nabitekerezaga, mbabajwe no kuba ntagiye kubahiriza ibyo nabasezeranyije."

Stromae yemeza ko icyemezo cyo guhagarika ibi bitaramo kitoroshye gusa gikenewe kugira ngo arusheho kumera neza nkuko ikinyamakuru RollingStone kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu mpera ya 2015 uyu muhanzi yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe byaturutse ku munaniro ukabije yakuye mu bitaramo bizenguruka Isi ndetse n’imiti myinshi yafashe imurinda Malaria ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise ‘Racine Carrée’.


Nyuma yo gufata ikiruhuko cy’imyaka itandatu Stromae yasubiye ku rubyiniro mu mpeshyi ya 2022, avuga ko yari mu bihe bitoroshye aho yari ahanganye n’ukwiheba gukabije; bivugwa ko yanagize ibitekerezo byo kwiyahura.

Stromae yari afite ibitaramo mu mijyi itandukanye irimo Lille, Clermont-Ferrand, Nantes, Montpellier, Paris, Toulouse, Lyon, Strasbourg na Bordeaux.

Related Post