Afurika y’Epfo: Filime ’Augure’ igaragaramo umunyarwandakazi yegukanye igihembo gikomeye ku Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-01 06:44:30 Imyidagaduro

Kuva ku wa 20-30 Nyakanga 2023, muri Afurika y’Epfo hatangiye Iserukiramuco Mpuzamahanga, Durban International Film Festival (DIFF) ryahatanywaga na Filime ’Augure’ irimo Umunyarwandakazi Umuhire Eliane ukinamo yitwa ’Tshala’.

“Augure” yegukanye igihembo muri iri serukiramuco mu Cyiciro cya ‘Filime nziza y’Inyafurika’. Iri serukiramuco ryari ryatangiye  uyu mwaka. Ni ku nshuro ya 44 ryabaga.

Yegukanye iki gihembo mu gihe iri no mu zihataniye igihembo mu Iserukiramuco ‘Film Francophone d’Angoulême’ ribera mu Mujyi wa Angoulême mu Bufaransa.

Filime zihataniye ibihembo muri iri serukiramuco rizaba guhera ku wa 22 kugeza ku wa 27 Kanama uyu mwaka, zatangajwe tariki 7 Nyakanga 2023.

‘Augure’ ihatanye mu Cyiciro cyahawe Inyito ya “La Prix de La Nouvelle Voix’’. Film ’Francophone d’Angoulême’ ni iserukiramuco ryatangiye mu 2008. Rihatanamo filime ku rwego mpuzamahanga ku migabane yose y’Isi.

Iyi filime mu minsi yashize yahawe igihembo itsinze izindi 19 zari zihatanye mu Iserukiramuco rya Sinema rizwi nka Cannes Film Festival 2023 ryo mu Bufaransa.

Iyi filime yahawe igihembo cya "New Voice" (New Voice Prize) mu cyiciro yahatanagamo kizwi nka "Un Certain Regard".

Yanditswe inayoborwa na Baloji Tshiani ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasohotse mu 2023 igaragaramo Eliane Umuhire, Lucie Debay, Marc Zinga n’abandi.

Iyi filime ivuga inkuru itarabayeho y’umusore wirukanwa mu giturage yari atuyemo akekwaho ubupfumu n’amarozi, nyuma agasubira i Lubumbashi ari kumwe n’umugore we ariko akaza gusigara ahanganye n’urwicyekwe rw’abamwegereye.

"Augure" ni filime iri mu rurimi rw’Igifaransa, yatunganyijwe n’ibigo bitandukanye birimo Anonymes Films, Big World Cinema, New Amsterdam Film Company, Serendipity Films na Tosala Films.

Umuhire ukina muri iyi filime ni Umunyarwandakazi w’imyaka 37. Mu rugendo rwe rwa sinema amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga birimo icy’Umukinnyi Mwiza wa Filime yakuye muri Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF), Silver Hugo Award, LET’S CEE Film Festival n’ibindi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka biturutse kuri Filime ‘Bazigaga’ yegukanye Igihembo cy’Umukinnyi wa Filime wahize abandi muri filime ngufi, mu bitegurwa na Unifrance na France TV.

Filime yakinnyemo zegukanye ibihembo mpuzamahanga zirimo "Birds Are Singing in Kigali" yahembwe muri Chicago International Film Festival.





Related Post