Byari ibyishimo ubwo Davido yibarukaga ikibondo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-01 08:58:15 Imyidagaduro

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, Nibwo Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido n’umugore we Chioma Avril Rowland, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’muhungu.

Nubwo uyu muryango utaratangaza aya makuru, abo hafi y’aba bombi bavuga ko uyu mwana w’umuhungu, yavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza

Ikinyamakuru Ghana Celebrities, cyatangaje ko Davido na Chioma bataremeza aya makuru ubwabo, ariko abantu batandukanye bo mu nshuti zabo za hafi bakomeje kuboherereza ubutumwa bubashimira.

Umwe mu batangaje aya makuru n’umukandida ku mwanya wa guverineri wa Leta ya Lagos wo mu ishyaka ry’abakozi (LP), Gbadebo Rhodes-Vivour.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Rhode-Vivour yahamije ko uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria n’umugore we Chioma bibarutse undi mwana w’umuhungu.

Yagize ati “Ni mumfashe dushimire umuryango wa Adeleke nyuma y’uko Davido na Chioma bibarutse umwana w’umuhungu. Turabashimiye Nyakubahwa.”

Davido na Chioma umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo nibwo bakoze ubukwe nyuma y’iminsi mike bapfushije mu buryo butunguranye umwana wabo w’umuhungu, Ifeanyi.

Umwana w’umuhungu wa Davido na Chioma, Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yitabye Imana ku ya 31 Ukwakira 2022 aguye muri pisine, yari afite imyaka itatu.

Davido yibarutse uyu mwana hari hashize iminsi hacicikana amakuru yo guca inyuma umugore we Chioma, agatera inda abakobwa babiri icyarimwe. Ni nyuma y’uko umukobwa witwa Ivanna Bay na Anita Brown, batangaje ko batwitiye Davido.


Related Post