Wizkid yandikiye amateka mu Bwongereza kuri Sitade ya Tottenham

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-01 13:21:55 Imyidagaduro

Ukwezi kwa Nyakanga 2023 gusize Rurangiranywa muri muzika, Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] akoreye amateka i Londres amugira umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wujuje Stade ya Tottenham Hotspur yakira abasaga 62.850.

Ni igitaramo uyu musore w’imyaka 33 yitiriye album ye ya gatanu “More Love, Less Ego” yasohotse mu mpera z’umwaka ushize.

Wizkid ni we muhanzi wo muri Afurika wari utaramiye bwa mbere muri iyi sitade. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zigize album ye nshya “More Love, Less Ego” n’izindi ziri ku ya kane yise “Made In Lagos”.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Nyakanga 2023, Brit Awards yatangaje ko muri iki gitaramo yashyikirije Wizkid Igihembo The BRIT Billion Award nk’umuhanzi wacuranzwe inshuro zirenga miliyari mu Bwogereza nk’uko byemezwa n’Urubuga Official Charts rukurikirana ibya muzika mu bihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza.

Muri iki gitaramo Wizkid yabimburiwe n’abahanzi batandukanye barimo The Cavemen, Wande Coal, Masego na Skyla Tyla.

Wizkid uyobora label ye yise Starboy Entertainment, yashinze mu 2012, ari mu rugendo rw’ibitaramo birenga 19 byamamaza iyi album ye azakora hirya no hino ku Isi kugeza muri Gashyantare 2024.

Related Post