Henri Konan Bédié wayoboye Côte d’Ivoire yoitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-02 13:18:44 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 kanama 2023, Nibwo Henri Konan Bédié wabaye perezida wa Côte d’Ivoire yapfuye afite imyaka 89.


Nyakwigendera yabaye Perezida wa Kabiri wa Côte d’Ivoire asimbuye Félix Houphouet-Boigny wapfuye mu mwaka wa  1993.


Mu mwaka wa 1999 nibwo  Henri Konan Bedié yatewe Coup d’Etat ashinjwa kuba ubutegetsi bwe bwaramunzwe na ruswa bigatuma ubukungu buzahara.


Bedié yari umugabo  washoboye kwiteza imbere aba Perezida ariko yari asanzwe akomoka mu muryango ukennye.


Ubwenge bwo mu ishuri bwaje gutuma atera imbere abona uburyo bwo kwiga mu Bufaransa ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu.


Yari aherutse gushaka kwiyamamaza ngo arebe ko yagaruka ku butegetsi ariko atsindwa na Alassane Ouattara uri ku butegetsi ubu.


Ntiharamenyekanye impamvu z’urupfu rwa Henri Konan Bedie.

Related Post