Uganda: habaye Impanuka y’ubwato yahitanye abagera kuri 20

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-02 15:53:11 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kanama 2023, Nibwo Ubuyobozi bwa Polisi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, bwatangaje ko mu Kiyaga cya Victoria habereye impanuka y’ubwato yaguyemo abagera kuri 20.

Polisi yatangaje ko kugeza ubu abantu 20 bamenyekanye ko bapfuye mu bantu 34 bwari butwaye mu gihe 9 aribo batabawe.  

Ubwo bwato bari barimo ngo bwari bupakiye n’imizigo irimo amakara, ibiribwa bibisi, amafi n’ibindi. Impamvu yateye impanuka ngo ifitanye isano no gupakira bukarenza urugero ndetse no kuba ikirere kitari kimeze neza.

Ibikorwa by’ubutabazi byari bigikomeje kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nk’uko ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryabitangaje kugira ngo hashakishwe abari bataraboneka, rinagenera abaturage ubutumwa.

Riti “Abakorera ingendomu mazi barasabwa kwamabara nk’uko byagenwe no kwirinda gupakira bakarenza urugero.”

Helen Nakimuli, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa ati “Buri gihe twihanangiriza abaturage kudakora ingendo zo mu mazi nijoro mu gihe ikirere kitameze neza ariko babirengaho bagapakira ubwato bakarenza, imizigo bakayivanga n’abantu.”

“Guverinoma nay o igomba gushyiraho site z’ubutabazi mu Kiyaga cya Victoria kugira ngo mu gihe habaye impanuka nk’izi polisi, ishami rushinzwe umutekano wo mu mazi ibe yiteguye gutabara.”

Mu kwezi gushize na bwo abantu batandatu baburiye ubuzima mu mpanuka ebyiri z’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Victoria mu bihe bitandukanye.

Related Post