Nigeria yakupye amashanyarazi yagurishaga muri Niger

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-03 08:12:55 Amakuru

Kuva kuwa Kabiri tariki ya 01 Kanama 2023, Nibwo amashanyarazi aturuka muri Nigeria yavuye mu miyoboro iyakwirakwiza nyuma y’uko abasirikare bayoboye igihugu bafunguye imipaka ku bihugu bya Algeria, Burkina Faso, Libya, Mali, na Tchad naho imipaka ya Nigeria na Benin igakomeza gufungwa.

Iki cyemezo Leta ya Nigeria yafashe cyo gukuraho amashanyarazi yagurishaga muri Niger, cyafashwe mu mugambi wo guca intege abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum.

Umukozi wa sositeye ya Nigelec ishinzwe ingufu muri Niger, yabwiye AFP ko “Nigeria yakuyeho amashanyarazi y’umuyoboro mugari ugemurira Niger kuva kuwa Kabiri.”

Uyu mukozi yavuze ko umurwa Mukuru Niamey ufite amashanyarazi akomoka imbere mu gihugu.

Tubibutse ko ku cyumweru aribwo, Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, (ECOWAS) uyobowe na Perezida wa Nigeria Bola Tinubu, wahaye igihe cy’icyumweru Gen. Abdourahmane Tiani wahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum, ngo abe yabumusubije cyangwa igihugu kizafatirwe ibihano by’ubukungu.

Raporo ya Nigelec ya 2022 igaragaza ko 70% by’ingufu z’amashanyarazi iki gihugu gikoresha ari ayo kigura kuri sosiyete yo muri Nigeria, aho umuriro mwinshi ugemurira umurwa mukuru Niamey.

Related Post