Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubisabye mu gihe bamwe bavuga ko gusenya inyubako zabo, bagashaka aho gutura ari igihombo, kuko nyuma y’uko imvura iguye igateza ibiza ubuzima bwari bwongeye kugaruka.
Mu Karere ka Rubavu habaruwe imiryango ibarirwa mu 1,000 yahuye n’ibiza bitewe n’imvura, ndetse benshi bashyirwa mu nkambi zamaze ukwezi bahabwa inkunga, nyuma yo kubura ibyo bari batunze.
Hafashwe umwanzuro w’uko nta muturage uzongera gutura muri metero 50 uvuye ku mugezi wa sebeya, birinda ko amazi yazongera kuzura agatwara ubuzima bw’abaturage, icyakora hari inzu zasigaye zihagaze ndetse imvura imaze guhita ba nyirayo bazisubiramo, ubu bakaba barimo gusabwa kuzivamo bakajya gutura ahandi.
Icyemezo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe, buvuga ko ari ukwirinda ko ibiza byanzongera kwangiriza abaturage.
Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu agira ati “Turimo turakumira ko ibiza byakongera gutwara ubuzima bw’abantu, kandi dufatanyije nabo, htwarebye inyubako zangijwe n’ibiza, hari izangiritse zidakeneye kongera kuhaba, hari izo bigaragaza ko bashobora kongera guhura n’ibiza zihagumye, kandi ni umwanzuro twafashe tubyumvikanye bakimuka.”
Bamwe mu baturage bagaragaje kutishimira uyu mwanzuro, bavuga ko bari bamaze kongera gusubirana batiteguye kubaka, ndetse abandi inyubako bakoreramo bari bazitanzeho ingwate muri banki, bityo kwimuka byabashyira mu kaga.