Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias
Ku wa Kane tariki ya 3 Kanama 2023, Nibwo mu mudugudu wa Gisesero, akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kilimbi akarere ka karere ka Nyamasheke, umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa.
Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho yagikoreye abana b’umuturanyi we barimo uw’imyaka ine n’uw’imyaka umunani.
Uyu mugabo bivugwa ko yashukaga aba bana akabajyana mu rugo iwe akaba ariho abasambanyiriza.
Ku mugoroba wo ku wa 2 Kanama 2023, Nibwo abaturage batamutanzeho amakuru bituma mu gitondo cyo ku wa Kane inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bazindukira iwe mu rugo baramufata bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamusanze ku kagari ka Muhororo nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Muhororo, mu kiganiro kigufi ku murongo wa telefoni yabitangarije BTN ndetse anagenera ababyeyi ubutumwa.
Ati “ Abaturage bahaye amakuru ubuyobo nabwo burabigenzura buhita bumuita muriyombi, Ukekwaho yahise atabwa muri yombi na RIB. Abagifite imyumvire nkiyo yo guhuhotera abana babicikeho burundu kuko aba ari ubuhemu kandi bamenye ko ubuyobozi budasinziriye, Bito tukaba dusaba ababyeyi kujya baba hafi y’abana babo”.
Ingingo ya 133 y’itegeko iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha; gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.