Sudan: Intambara yateje inzara abarenga miliyoni 20

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-04 09:17:06 Amakuru

Umuryango wita ku biribwa (IPC) ukorana n’amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango igira uruhare mu gushyira ibiribwa abari mu byago watangaje ko intambara yo muri Sudani ikomeje guteza ibibazo bitandukanye ku baturage ku buryo umubare w’abakeneye ibiribwa ku buryo bwihuse muri iki gihugu umaze kurenga miliyoni 20 n’ibihumbi 300, abangana na 42% by’abaturage bose.

Ibice byibasiwe cyane birimo Umurwa mukuru Khartoum utuwe n’abarenga miliyoni zirindwi, igice cy’Uburengerazuba cy’Intara ya Darfur ndetse n’ibice by’icyahoze ari Intara ya Sudani yo Hagati kizwi nka Kordofan, ibice byakunze kwibasirwa n’intambara yadutse muri iki gihugu kuva hagati muri Mata 2023.

Amezi atatu amaze kwirenga muri Sudani hatangiye imirwano yahereye i Khartoum, aho uruhande rw’igisirikare rushyigikiye Gen Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan uyobora icyo gihugu by’agateganyo na Gen Mohamed Hamdan Dagalo uyobora ingabo z’Inkeragutabara zizwi nka RSF.

Buri ruhande rwanze gushyira hasi intwaro cyangwa kugana inzira y’ibiganiro, mu gihe abaturage bakomeje guhunga abandi bakicwa n’inzara.

Kugeza ubu iyo mirwano imaze gukura abaturage barenga miliyoni eshatu mu byabo, aho abarenga ibihumbi 900 bamaze guhungira mu zindi leta z’iki gihugu nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje.

IPC igaragaza ko iyo mirwano kandi yateje ibibazo bitandukanye birimo kwangirika kw’ibikorwa remezo, aho n’ushatse uko yafasha mu gutanga ibiribwa bikomeza kugorana inzara igakomeza kunuma mu baturage.

Uyu muryango ugaragaza ko “imibare ijyanye n’abakeneye ubufasha bwihuse mu bijyanye no kubona ibiribwa iri kuzamuka cyane mu buryo butari bwitezwe”, igashimangira ko abakeneye ibyo kurya barenzeho miliyoni umunani n’ibihumbi 600 ugereranyije n’umwaka washize.

Muri Kanama 2023 Loni yari yagaragaje ko umubare w’abakeneye ibiribwa wagombaga kuba miliyoni 19 n’ibihumbi 100, abahinzi muri iki gihugu bakagaragaza ko kutabona uko bahinga bijyanye n’ibyo bibazo bizatuma iyo mibare yiyongera.

Related Post