Abe Star: Nubwo akiri mushya muri HipHop Nyarwanda, Hari abatangiye kumwita Jay Poly-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-04 11:21:25 Imyidagaduro

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias??

Uko umuziki nyarwanda ugenda waguka ni nako havuka impano nshya mu njyana zitandukanye ariko kuri ubu bikagaraga ko injyana ya HipHop ariyo iri ku ruhembe muzivutsa impano nshya.

Abe Star, Ni umuhanzi mushya wo mu njyana ya HipHop Nyarwanda utangaza ko urwego iriho rukiri hasi bietwe nuko hari aho yifuza kuyigeza.

Abe Star mbere yuko atangira kuririmba yari afite intego zo gukora umuziki akagera ku rwego rushimishije byu mwihariko umuziki wumvikanamo ikinyarwanda cyane dore ko adahwema kunenga abandi bahanzi bagenzi be bshimagiza indimi  zo mu mahanga.

Tuyishime Abel wamamaye ku izina rya Abe Star aherutse gushyira hanze, Inyenyeri yumvikanyemo amagambo ashishikariza abanyarwanda byu mwihariko urubyiruko gukorera igihugu kugirango haboneke icyakurura abanyamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na BTN, yatangaje ko urubyiruko hari byinshi rugomba gukora ku bwishema baterwa no kwitwa abanyarwanda ndetse no kuvukira mu Rwanda.

Yungamo avuga ko urubyiruko arirwo nyenyeri imurikira u Rwanda, yaba abaruvukiyemo cyangwa abahafite inkomoko.


Abe watangiye muzika ku buryo bweruye ahereye ku ndirimbo yitwa Highy muri 2022, yagarutse ku mbogamizi zigikandamiza abahanzi benshi cyane cyane abakinjira mu uru ruganda rwa muzika Nyarwanda.

Yatunze cyane agatotsi abategura ibitaramo bimurika ibikorwa bya leta , aho yanenze ku mitegurire yabo  kuko hibandwa ku bahanzi bamaze gufatisha kandi ariho abahanzi bashya bagomba kuhagaragariza impano zabo.

Related Post