Tanzania: Abashoferi basaga 8000 bambuwe permis hanafungwa amashuri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-06 15:00:34 Amakuru

Mu mpera ziki Cyumweru, Polisi ya Tanzania, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryambuye uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga abashoferi 8,237 barimo abatwaraga imodoka rusange n’amakamyo, nyuma yo kugaragarwaho n’amakosa atandukanye.

Ramadhani Ng’anzi ushinzwe Ishami rya Polisi yo mu muhanda, yavuze ko bahagaritse n’amashuri 161 yigishaga amategeko y’umuhanda, kubera ko atujuje ibisabwa.

Yavuze ko hari abantu benshi bari bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga batarigeze bahabwa amasomo ajyanye n’amategeko yo mu mahanga, biri mu byateraga impanuka, nkuko Ibiro Ntaramakuru Xinhua byabitangaje.

Ng’anzi yavuze ko izo mpushya batesheje agaciro inyinshi ari ba nyirazo bagiye bazizanira kuko bamenyeshejwe ko hagiye gukorwa umukwabu.

Related Post