Abahiritse ubutegetsi muri Niger bafunze ikirere bikaanze umwanzi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-07 07:15:23 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2023, Nibwo itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi ryashyize hanze Itangazo rivuga ko hari ingabo z’igihugu gikomeye zateguraga kugaba ibitero kuri Niger.

Ntabwo hatangajwe icyo gihugu icyo aricyo nubwo muri Niger hasanzwe ingabo zigera ku 1500 z’u Bufaransa ndetse n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika 1100, ibyo bihugu bikaba ibya mbere byamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, wahiritswe tariki 26 Nyakanga 2023.

Iri tangazo ry’agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi kandi rije ku munsi wa nyuma kari kahawe ngo kabe kasubije ubutegetsi Bazoum, aho umuryango w’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO) watangaje ko nibidakorwa ushobora kwitabaza ingufu za gisirikare nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ntabwo uwo muryango uratangaza ikiraza gukurikiraho nyuma y’uko umunsi ntarengwa wari watanze, wageze.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Niger n’ibihugu by’amahanga by’umwihariko ibigize CEDEAO, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Related Post