Byari ibirori ubwo Turahirwa Moses yataramiraga abitabiriye igitaramo cya Mistaek

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-07 09:56:04 Imyidagaduro

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Nyuma y’amezi abiri, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko Umuhanzi w’imideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, arekurwa by’agateganyo yagaragaye mu gitaramo cya Mistaek atangaza ko afite ingamba nshya.

Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi be kongera kumubona hanze nyuma y’uko yari yatawe muri yombi ku wa 28 Mata 2023, ndetse ku wa 15 Gicurasi 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma yo gufungurwa yakomeje ibikorwa bye, aho kuri iki Cyumweru binyuze muri Moshions yafashije umuraperi Mistaek kuririmbira abantu batandukanye indirimbo zigize album ye nshya yise 2k40.

IGIHE yaganiriye na Turahirwa ahishura ubuzima yabayemo akigera muri gereza, amasomo yahakuye, uko agiye gukomeza imirimo ye n’ibindi.

Turahirwa Moses aganira na Igihe yatangaje ko ubuzima bwe butari bworoshye ariko akaba ashima Imana ko byari ngombwa ko ngo abinyuramo.

Akomeza avuga ko icyamugoye cyane ari ukumenyerana n’abantu, kumenya uburyo bamukereza cyane ko hari amakuru menshi nabo yasanze bafite, kwisanga muri iyo sosiyete byari bigoye.

Umunsi wabaga umeze nka hano n’ubundi ko hariyo abandi bahanzi benshi, nasanzeyo abandi bantu ntari nzi ko bariyo, harimo abahanzi batandukanye mu bugeni, imideli n’ibindi.

Moses nubwo atari yorohewe na gato avuga ko icyamukomeje cyane ari uko yahasanzi abandi bahanzi batandukanye bahise batangirana imishinga mishya.

Nyuma yo kuva muri gereza, Moses avuga ko yahise agira ingamba zo gukomeza gukora no gukorana n’abandi, nta gihe kinini navuga ngo cyatumye mpindura gahunda ubu ni ugukomeza gukora ibyo nkora neza kandi nkabyitwaramo uko ngomba kubyitwaramo, kandi nkubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga Abanyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda.

Related Post