Burkina Faso yahagarikiwe inkunga yahabwaga n’u Bufaransa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-08 05:54:16 Amakuru

Nyuma yuko hari cyemezo gifashwe ku wa 6 Kanama 2023 cyo guhagarika inkunga yahabwaga Burkinafaso, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko iki gihugu cyahagaritse inkunga cyageneraga Burkina Faso.

Iki ni icyemezo cyafashwe mu gihe u Bufaransa butabanye neza n’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika by’umwihariko ibyo mu Gace ka Sahel.

Kuva Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum yahirikwa ku butegetsi, ibihugu bibarizwa mu Muryango w’Ubukungu wa CEDEAO byashyize imbaraga mu biganiro ngo uyu Mukuru w’Igihugu asubireho, bigaragaza ko nibyanga hazitabazwa izindi ngamba zirimo kugaba ibitero ku bamuhiritse ku butegetsi bayobowe na Gen Abdourahmane Tchiani.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 6 Kanama 2023 nyuma y’uko ibihugu bya Mali na Burkina Faso, bigaragaje ko Umuryango wa CEDEAO nuhirahira ushaka gushoza intambara kuri Niger na byo bizawikuramo hanyuma bitabare mugenzi wabyo cyane ko nabyo biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwariho.

Ni ibintu u Bufaransa bwagaragaje ko buzatanga umusanzu wabwo kugira ngo Perezida Bazoum asubizwe ku butegetsi cyane ko iki gihugu kihafite ibikorwa by’iterambere.

Nubwo hatagaragajwe ingano y’inkunga iki gihugu cyo mu Burayi cyahagaritse, amakuru agaragaza ko iyo u Bufaransa bugenera Burkina Faso ikabakaba miliyoni 530$, arenga miliyari 550 Frw, mu gihe mu ngengo y’imari ya 2022, iki gihugu cyari cyahawe miliyoni 13 z’Amayero.

Related Post