U Butaliyani: Abantu 41 biganjemo abo muri Afurika bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-09 16:34:37 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kanama 2023, Nibwo abantu barenga 40 bapfuye nyuma y’aho ubwato bari barimo bwarohamye buva muri Tunisie.

Abarokotse bivugwa ko bafite inkomoko muri Cote d’Ivoire na Guinnée kandi ko abapfuye bagera kuri 41 barimo abana batatu.

Ibiro Ntaramakuru RAI na ANSA, byavuze ko abantu bane barokowe bajyanwe ku kirwa cya Lampedusa kiri mu Nyanja ya Mediterannée mu Majyepfo y’u Butaliyani. Abarokotse bavuze ko ubwato bwarohamye nyuma y’amasaha make butangiye urugendo.

Umuvugizi wa Croix Riouge y’u Butaliyani, Alessandra Filograno yemeje ko abantu bane barokotse bagejejwe ku kirwa cya Lampedusa kuri uyu wa Gatatu mu gitondo barimo abagabo babiri, umugore n’umwana umwe utari kumwe n’ababyeyi.

Muri iyi mpeshyi habayeho impanuka z’ubwato bw’abakora icuruzwa ry’abantu bava muri Tunisie berekeza mu Butaliyani.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Butaliyani, yatangaje ko abarenga ibihumbi 93 bageze muri iki gihugu bambutse Inyanja ya Mediterannée ugereranyije n’ibihumbi 45 binjiye mu gihe nk’iki umwaka ushize wa 2022. Benshi ni abakomoka muri Guinnée, Cote d’Ivoire, Misiri na Tunisie.

Related Post