Kera kabaye Turahirwa Moses yemeye ko yakoresheje ibiyobyabwenge

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-10 14:07:56 Imyidagaduro

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yemeye ko yakoresheje ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko avuga ko yari mu Butaliyani ku buryo bitafatwa nk’icyaha.

Turahirwa aregwa ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano, hashingiwe kuri passport ye yagaragaje avuga ko yahinduriwe igitsina.

Mu iburanisha ry’urubanza rwe ryatangiye kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwagejeje Turahirwa mu rukiko aregwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, kuko mu isuzumwa yakorewe bamusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero cya 321.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gusaka urugo rwa Turahirwa, basanze agapfunyika k’urumogi mu ishati yari mu nzu ye.

Uyu musore yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, icyakora ahamya ko urumogi yarunywereye mu Butaliyani aho yari amaze imyaka ibiri yiga, kandi ko ho rutabujijwe.

Yavuze ko akwiye kuryozwa urumogi yaba yanywereye mu Rwanda, aho kuryozwa urwo yanywereye aho rwemewe.

Ku gapfunyika k’urumogi rwasanzwe iwe, Turahirwa yavuze ko atazi uko rwahageze, icyakora ngo akeka ko ari urwo yavanye mu Butaliyani atabizi, cyane ko rwasanzwe mu ishati atarambara na rimwe.

Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho guhindura passport yahawe n’Urwego rwa Leta, agashyiraho amakuru y’uko yahinduriwe igitsina n’itariki y’amavuko.

Mu kwiregura, Turahirwa yahakanye iki cyaha avuga ko atigeze ahindura urwandiko rwe rw’inzira, cyane ko yifashishije kopi yarwo.

Aha yavuze ko nta kigaragaza ko ari urwandiko rwe rw’inzira yahinduye, ahubwo icyabayeho ari uko yafashe kopi yarwo, akuraho bimwe mu biruranga.

Yabwiye urukiko ko ari gutegura filime ye yise ‘Kwanda season 1’ igaragaramo iyo shusho, ko nta hantu yigeze akoresha iyi kopi yahinduye, ayiyitirira.

Umucamanza yabajijwe Turahirwa niba atumva ko guhindura urwandiko rwe rw’inzira ari icyaha, asubiza ko iyo foto yari yashyize kuri Instagram yahise ayisiba, kuko yabonye ko biteje ikibazo.

Ahamya ko kuba yari yasibye nimero z’icyo cyangombwa, yumva bidakwiye kuba icyaha.

Me Bayisabe Irene wunganira Turahirwa, yavuze ko itegeko rihana umuntu wakoze inyandiko mpimbano risobanutse, bityo ko umukiliya we icyo yahinduye ari kopi y’urwandiko rwe rw’inzira aho guhindura urwandiko rw’inzira nyirizina.

Ku kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, Me Bayisabe yavuze ko ibyo Turahirwa yasanzwemo ari ibyo yanyoye akiri mu Butaliyani, kandi ari ibintu yiyemerera, bityo ko Urukiko rukwiye kubishingiraho rumurekura agakurikiranwa adafunze.


Icyakora, ngo nubwo mu Butaliyani yanywaga urumogi, muri icyo gihugu ntabwo bifatwa nk’icyaha.

Yatanze Moshions nk’ingwate

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko imiterere y’ibyaha Turahirwa aregwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyakora, Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, atanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate, ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

Me Dr Asiimwe Frank nawe wunganira Turahirwa, yibukije Urukiko ko rukwiye kurebera ku kuba umukiliya wabo ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha ibyo aribyo byose, rukamurekura.

Yibukije kandi ko ari ihame kuba umuburanyi yaburana adafunzwe, uretse igihe hari impamvu zikomeye.

Me Bayisabe yavuze ko umukiliya wabo ashobora gutegekwa kugira ibyo yubahiriza, mu gihe yaba arekuwe, kandi ko ntaho yatorokera cyane ko urwandiko rwe rw’inzira rwafatiriwe n’Ubushinjacyaha, yibutsa Urukiko ko n’imipaka y’u Rwanda irinzwe neza ku buryo ntaho yanyura.

Byongeye, ngo afite abishingizi, na we ubwe akaba yatanze nk’ingwate ibyangombwa bya Moshions, inzu ye ihanga imideli ifite agaciro k’arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi yiyongeraho mushiki wa Turahirwa wari mu Rukiko akaba asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza wemeye kumwishingira, banongeraho ko na Se yagombaga kugaragara mu Rukiko yishingira umuhungu we, ariko imihanda iramugora kubera ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizatangazwa ku wa 15 Gicurasi 2023.


Related Post